Isoko Ryo Kwambika Abana 257 Imyenda Yo Kurimbana - RW0435 GASEKE

--Powermax General Electrical Merchants Ltd--

Job Description

INTARA Y’IBURASIRAZUBA Gaseke,kuwa 17/11/2025

AKARERE KA BUGESERA

UMURENGE WA RILIMA

AKAGALI KA NTARAMA

UMUDUGUDU WA GASEKE

Telephone: 0788540388 / 0788698836

Email: rw435gasekeproject@gmail.com 

Ubuyobozi bwa U.E.B.R Itorero rya Gaseke,ahakorera Umushinga RW0435 GASEKE Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda,uherereye mu Akarere ka Bugesera,Umurenge wa Rilima,Akagali ka Ntarama.

Turamenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko twifuza gutanga isoko rikurikira:

 ISOKO RYO KWAMBIKA ABANA 257 IMYENDA YO KURIMBANA .

Abifuza gupiganira iri soko,barasabwa kugura igitabo cy’isoko (DAO)banyuze kuri

email:rw435gasekeproject@gmail.com  nyuma yo kwerekana inyemezabwishyu(bordereau) yishyuriweho amafaranga ibihumbi icumi adasubizwa. 

Amafaranga ya DAO azishyurwa kuri konti nomero 100000718577 ya U.E.B.R RW435 GASEKECDC iri muri BANKI YA KIGALI (BK).

Abifuza gusura sample,baza aho umushinga ukorera kuva taliki ya 20/11/2025 kugeza taliki ya 2/12/2025,bigakorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mumasaha y’akazi.

Dossiers zisaba isoko,zizakirwa kandi zifungurwe muruhame kuwa Gatatu taliki ya 03/12/2025 saa saba z’amanywa (13h00) aho umushinga ukorera.

Bikorewe ku Gaseke, kuwa 17/11/2025

UMUSHUMBA W’ITORERO RYA UEBR GASEKE 

REV.Pasteur MPAKANIYE Boniface

Job Industry

Procurement, Logistics , Supply Chain Management

Job Salary Currency

Job Salary Fixed

No

Application Process

Close Date

02/12/2025