Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ry’ibyokurya - RW0912 B.H.C Mwogo
--Powermax General Electrical Merchants Ltd--
Job Description
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’IBYOKURYA
Ubuyobozi bw’Itorero rya BETHESDA PARUWASE YA MWOGO binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0912 ukorera muri iryo Torero buramenyesha abantu bose ko bwifuza gutanga isoko ry’ibyokurya by’abana b’umushinga mugihe cyamezi 5 guhera mukwezi kwa munani kugeza mukwezi kwa 12/2026 rishobora kongera bibaye ngombwa.Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
-Kwandika ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba w’Itorero rya
BETHESDA Paroisse Mwogo.
GeographicReference
-Kuba asanzwe ari rwiyemezamirimo kandi afite ubushobozi bwo gupiganira amasoko bigaragazwa nibyangombwa yatanze.
-Kuba afite photocopie ya facture ya E.B.M
-Kuba afite nimero ya compte muri Bank iri formatise(Document iyigaragaza)
-Kuba afite icyemezo kigaragaza Tin number ye ya RRA
-VAT Certificate
-Kuzana icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce)
-Kuzana icyemezo kigaragaza ko atarimo umwenda wa RSSB na RRA (Attestation de non créance)
-Kuzana photocopie y’indangamuntu
-Kwandika form igaragaza ibiciro yatanze kuri buri kintu(procuring form) hakubiyemo n’imisoro iteganywa n’amategeko ya leta y’URWANDA.
-Buri wese agomba kwishyura amafaranga adasubizwa 10,000frw kuri konti y’Umushinga iri muri BK:.100027020164
-Kuzana ibyemezo byahantu 3 yakoze imirimo nkiyi
Job Industry
Job Salary Currency
Job Salary Fixed
NoApplication Process
Icyitonderwa
-Abifuza gupiganira iryo soko, bagomba kuza gufata udutabo tw’amabwiriza agenga iryo soko ndetse no guhera Tariki :20/07/2026 kugeza tariki 30/07/2026 ku biro by’umushinga RW0912 mu masaha yakazi, uherereye mu karere ka Bugesera , umurenge wa Mwogo.
-Abifuza ibindi bisobanuro birambuye bahamagara kuri izi nimero:0785041148/0783363062 cyangwa bakaza kucyicaro cy’Umushinga
-Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bagejeje amabaruwa yabo ku biro by’umushinga tariki 31/07/2026 saa yine (10:00).ari nabwo azafungurwa ku mugaragaro