Itangazo Rihamagarira Gupiganira Ry' Isoko Ryo Kugemura Amatungo Magufi(Ihene) Mirongo Itatu (30) - RW 0797 EAR MUSANZU

--Powermax General Electrical Merchants Ltd--

Job Description

ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA Musanzu, kuwa 27/10/2026

DIYOSEZE YA SHYIRA

UBUCIDIKONI BWA GITARE

PARUWASE YA MUSANZU

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO

Itorero Angilikani Paruwase ya Musanzu, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0797 EAR MUSANZU, riherereye m’Umudugudu wa Gasenyi,Akagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga , Akarere ka Burera . Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura amatungo magufi(Ihene) mirongo itatu (30).

Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0797 EAR Musanzu kuva ku itariki ya 28/10/2026, kugeza tariki ya 09/11/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kugura igitabo ashyirwa kuri konti y’Umushinga RW0797 ifite No 100026241288 yitwa RW 0797 EAR MUSANZU iri muri Banki ya Kigali (BK). Amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame taliki ya 10/11/2026 Saa tatu (09h00) za mugitondo ku biro by’umushinga RW0797 EAR MUSANZU. 

-Abakeneye ibindi bisobanuro baza k’umushinga mu masaha y’akazi cyangwa bagahamagara kuri 0783199264/0784706512.

Job Industry

Procurement, Logistics , Supply Chain Management

Job Salary Currency

Job Salary Fixed

No

Application Process

​

Close Date

10/11/2026