Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugurira Abana Inkweto - RW0954 AOG RWABUTAZI
--Powermax General Electrical Merchants Ltd--
Job Description
P. A. D. R
EglisePantecote des Assamblees de Dieu au Rwanda
Rwabutazi Local Church.
Tél: (250) 0789533167 / (+250) 7 29002023
Email: onesme.ndayisaba@yahoo.com
Civil Personality Nº 56/11 of 07th June 2005
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
ITANGAZO
Ubuyobozi bw’itorero E.P.A.D.R Rwabutazi rifite umushinga RW0954 uterwa inkunga na Compassion international Rwanda, burifuza gutanga isoko kuri ba rw’iyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ububasha, ku amasoko akurikira: Kwambika abana 249 inkweto zo kurimbana zomubwoko bwa Stan Smith Original. Ikigero k’imyaka y’abana bazambaikwa ni ikigero cy’imyaka
- 7-9 ni 40
- 10-11 ni 168
- 12-15 ni 42
Ibyangombwa bisabwa ku wifuza gupiganira isoko ni ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba isoko, yandikiwe ubuyobozi bw’itorero E.P.A.D.R Rwabutazi
- Kuba afite icyemezo cya RDB kimuha uburenganzira bwo gucuruza ibyo asaba gupiganira mubyavuzwe haruguru kandi kiriho umukono wa Noteri ubifitiye ububasha.
- Kuba afite icyemezo kigaragaza ko nta mwenda afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA kitarengeje amezi 5. Ibyemezo byibuze 3 bigaragaza aho yaba yarakoze iyo mirimo kandi neza.
- Urupapuro rugaragaza ibiciro (Facture proforma)
- Kuba akoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine).
- Icyemezo cya VAT (Value Added Tax). Fotokopi yirangamuntu yuhagarariye icyangombwa gipiganwa.
- Gusura urugero rwinkweto zizambikwa abana ku ibiro by’itorero EPADR Rwabutazi mu amasaha yakazi yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga 10,000 frw adasubizwa agashyirwa kuri konti No 4035200050234 Mu amazina ya E.P.D.R.Rwabutazi iri muri Equity Bank bitarenze itariki 19/11/2025. Utazasura sample ntiyemerewe gupiganwa kandi uhagarariye icyangombwa gipiganwa byemewe niwe wenyine wemerewe gusura, gutuma ntibyemewe.
- Ibyangombwa bisaba isoko binyuzwa gusa ku uburyo bw’ikoranabuhanga rya email
ariyo rw0954aogrwabutazi@gmail.com. Bitarenze tariki ya 21/11/2025 saa 10H00 zamugitondo akazanafungurwa mugaragaro kuri uwomunsi saa 11H00 zuzuye ku icyicaro cy’itorero,kiri mu Karere ka Kirehe Umurenge wa Gatore Akagali ka Rwabutazi abapiganwa bose bahari. Urenze isaha avanwa mu ipiganwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri nomero za telefoni 0789658367
Bikorewe Rwabutazi, kuwa 10/11/2025.
Umuyobozi w’itorero E.P.A.D.R.Rwabutazi
Attachment
attachment_file_9e0528abbe9a23946182
Job Industry
Job Salary Currency
Job Salary Fixed
NoApplication Process