URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHAIBIRO BY’UMUYOBOZI MUKURU USHINZWE ABAKOZI N’ IMARZ ITANGAZO KU BANTU BASHAKA AKAZI KO GUTWARA IMODOKA ZA RIB
Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abantu bose bifuza akazi ko gutwara imodoka za RIB (abashoferi) ko basabwa gutanga ibyangombwa bisaba akazi kuri e-mail ”recruitmentoffice‹d›rib.oov.rw”.
Abasaba akazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari Umunyarwanda;
2. Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, category B na D;
3. Kuba afite uburambe bwo gutwara imodoka bw’imyaka nibura itandatu (6) bigaragazwa nlbyemezo byaho yakoze;
4. Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko;
5. Kuba afite icyemezo cy‘umukoresha wanyuma;
6. Kuba atarigeze yirukanwa ku kazi;
7. Kuba afite ibyangombwa bigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire bitangwa n’inzego z1banze (certificate of good conduct);
8. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu Rwanda;
9. Kuba afite icyemezo gitangwa na muganga wemewe na Leta kigaragaza ko afite ubuzima buzira umuze;
10. Kuba azi kwandika no gusoma neza ikinyarwanda. Kumenya izindi ndimi byaba ari akurusho;
11. Kuba afite ubumenyi mubijyanye no gukanika imodoka (mechanique automobile) byaba ari akarusho.
Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe nibi bikurikira:
1. Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB;
2. Umwirondoro wose w’usaba akazi (CV);
3. Kopi y’irangamuntu;
4. Kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga B na D;
5. Ibyemezo byaho yakoze mbere;
6. Icyemezo cy’ubudakemwa;
7. Icyemezo cy’umukoresha wanyuma;
8. Icyemezo cya muganga;
Bikorewe i Kigali, ku wa 26 Nyakanga 2023
Theoneste SEZIRAHIGA
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi n’TmaFi